23/03/2024
RAMADHAN SPECIAL N°1
Asalaam alaykum warahmatullah wabarakatuh.
Ukwezi kwa Ramadhani ni igihe cyihariye Imana yahaye abemera ngo bakore umwitozo wo kuyigandukira.
Muri icyo gihe abayisilamu bose ku isi bihatira kubahiriza ubushake bw’Imana birinda ibyo yababujije byose bakanakora ibyo yabategetse.
Mu kwezi kwa Ramadhani, umuyisilamu asabwa guhoza umutima we ku Mana, akayibuka mu byo ashaka gukora byose, akayiha icyubahiro n’ikuzo.
Asabwa kwirinda ubuhubutsi n’uburakari, ahubwo akarangwa n’impuhwe n’ubuntu ; nk’uko asabwa kugira ubushishozi no kumenya igikwiye.
Nyamara iyo ukwezi kwa Ramadhani kurangiye, abayisilamu batari bake basubira aho bahoze: bagakoreshwa n’umujinya, bakagira ishyari n’ubugugu, bakumvira irari bakora ibizira, ntibanite bihagije ku byo bategetswe.
Bashobora kuba babiterwa n’impamvu ebyiri z’ingenzi : 1.Iyoroshye :Ni inyigisho bahabwa zibabwira ko "ukoze igisibo cya Ramadhani, Imana imubabarira ibyaha bye byose byakibanjirije".
Maze izo nyigisho bakazumva nabi bafata igisibo nk’umuyaga wa serwakira ukura imbagara mu murima.
Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti : «uzasiba ukwezi kwa Ramadhani afite ukwemera (îmânan) no kwizigira ibihembo ku Mana (ihtisâban), azababarirwa ibyaha bye byo mu gihe cyahise »
Sahîh Bukhâri Vol 3,hadîthi 125.
Ntawakorana igisibo ukwemera ngo yirengagize ko Imana ari Uwiteka, Uhoraho, Imana igomba kugaragirwa igihe cyose.
2. Impamvu Ikomeye: Ni uko umutima wabo uba utaracengerwa n’ukwemera bihagije ngo uhore wibuka Imana, uzirikana ingabire wahawe ; ngo unamenye ko ibyo abantu bategetswe n’ibyo babujijwe ari impuhwe Imana yabagiriye kuko aribo bifitiye akamaro.
Imana Iti:
۞قَالَتِ ٱلۡأَعۡرَابُ ءَامَنَّاۖ قُل لَّمۡ تُؤۡمِنُواْ وَلَٰكِن قُولُوٓاْ أَسۡلَمۡنَا وَلَمَّا يَدۡخُلِ ٱلۡإِيمَٰنُ فِي قُلُوبِكُمۡۖ وَإِن تُطِيعُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ لَا يَلِتۡكُم مِّنۡ أَعۡمَٰلِكُمۡ شَيًۡٔاۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ
”Abanyacyaro (Al’arâb) baravuze bati: twaremeye! Vuga uti: ntimuremera ahubwo nimuvuge muti: twabaye abayisilamu, kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, nta cyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi".
Kor-ani 49:14.
Muri Hija yayo yo gusezera, Intumwa y'Imana (S): yamenyesheje abasahaba bayo n'abayisilamu bo mu bihe byose bizakurikiraho ko ntacyo umwarabu arusha utari umwarabu, ko n'umwera ntacyo arusha umwirabura keretse kibaye kugandukira Imana (Taqwa).
Nkuko twabibonye hejuru,nuko muri hija Yayo yanyuma Intumwa y'Imana(S) yatwigishije ko kwikuza ugendeye ku ibara ryuruhu ntagaciro nagato bifite imbere y'Imana. Mubayislamu uw'imbonera kuturusha ni uturusha gutinya Imana.
Irangije irababwira iti: taqwa iri aha, taqwa iri aha, taqwa iri aha; itunga urutoki ku mutima. Ibabwira amagambo y'Imana agira ati:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّا خَلَقۡنَٰكُم مِّن ذَكَرٖ وَأُنثَىٰ وَجَعَلۡنَٰكُمۡ شُعُوبٗا وَقَبَآئِلَ لِتَعَارَفُوٓاْۚ إِنَّ أَكۡرَمَكُمۡ عِندَ ٱللَّهِ أَتۡقَىٰكُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌ خَبِيرٞ
Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, U*i byose.
Qur 49:13
Muri Kor-ani 2:225 Imana ivuga ko: "Itazatuziza indahiro dukora dukina,ahubwo Izatuziza ibyo twagambiriye mumitima yacu..."
Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti:
• "Rwose, Imana ntiyitaye ku mibiri yanyu n'uburanga bwanyu,yitaye ku mitima yanyu."
Sahîh Muslim, hadîthi 6220.
• "Ibikorwa bihabwa agaciro n’umugambi byakoranywe, kandi buri wese azahemberwa ibyo yagambiriye... "
Sahîh Bukhâri, Vol.1, hadîthi 51.
Na none yaravuze iti:
• "Mu muntu hari igice iyo gitunganye, umubiri wose uba utunganye, n'iyo cyangiritse umubiri wose uba wangiritse.Icyo gice si ikindi, ni umutima."
Sahîh Bukhâri, Vol.1, hadîthi 49
Ibyo byerekana ko umutima ari igicumbi cyo kwemera n’isôko y’ibikorwa by’umuntu.
Kweza umutima = "Tazkiyatu nafsi“
Niyo ntego nyamukuru y’igisibo cya Ramadhani nk’uko Imana igira iti:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ كُتِبَ عَلَيۡكُمُ ٱلصِّيَامُ كَمَا كُتِبَ عَلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ
"Yemwe abemeye! Mwategetswe igisibo nk’uko cyategetswe abababanjirije kugira ngo mube mwagandukira Imana.”
Kor-ani 2:183
Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti: "Udashobora kureka kuvuga ibinyoma no kubikoresha, Imana ntimusaba kureka ibyo kurya n’ibyo kunywa bye."
•Sahîh Bukhâri, Vol.3, hadîthi 127;
•Sahîh Muslim hadîthi 2563;
•Sunan Abu Dawûd, hadîthi 2362.
"Buri kintu kigira ikicyeza: icyeza umubiri ni igisibo".
•Sunan Ibn Mâja, hadîthi 1745
TAZIKIYA ni ugusukura ikintu uko bikwiye ukacyeza kikagira umucyo kugirango kibashe gutungana kurushaho …
TAZIKIYATU NAFSI: "Ni gahunda ihamye nuburyo buboneye bwo kweza umutima. Byose arukugirango utagira imyemerere idakwiye,ibitekerezo bifutamye,gukeka nabi no gutinya ubusa.
Ahubwo uhore ukangukiye kugaragira Imana yonyine mu gukora ibyo yategetse no kureka ibyo yabujije nta kwijana (kwinuba) kandi ubikorane ubushake, urukundo, ishyaka, ibyishimo, umunezero no kubishishikarira uko bikwiye.
✅ Uko kweza umutima (Tazkiyatu Nafsi) kugeza aho gutuma umuntu ahora arangamiye gukora ibikwiye, akanga ibibi, akagirira impuhwe(Rahma) n’urukundo ibiremwa by’Imana; Akaniyumvamo ubushake bwo kwitangira abandi kubera Imana yonyine, nta wundi atezeho igihembo, ishimwe cyangwa kwamamara.
• Muri Quran 49:7 Imana Itubwira ko : "Imana Yabakundishije ukwemera Inakugira umutako w'imitima yabo"
Intumwa y'Imana (S) iti:
"ufite ibintu 3 aba yasogongeye k'uburyohe bw'ukwemera:
1. Gukunda Imana n'Intumwa yayo kuruta byose,
2.Gukunda uwo ukunda wese kubera Imana yonyine,
3. No gutinya gusubira mu buhakanyi nk'uko watinya kurohwa mu muriro.“
•Sahîh Bukhâri, Vol.1, hadîthi 15;
Sahîh Muslim, hadîthi 0068
Na none Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti:
"Unyurwa n'Imana nka Nyagasani we, ubuyisilamu nk'idini ye na Muhammad nk'umuhanuzi akurikira, aba yaragezweho n'uburyohe bwo kwemera."
•Sahîh Muslim, hadîthi 0054.
Tubifurije igisibo kiza muzasaruremo "IKIBIRUTA AT-TAQWA ALLAH"
Biracyaza...