30/08/2021
Umukobwa mwiza yabyutse mu cya kare ajya gusenga muri nibature ageze mu nzira ahura n'umusore w'umujura. Uwo mujura yari yaraye agenda ashaka aho yakwiba araheba. Aho kubura byose ahitamo gufata uwo mukobwa ku ngufu arangije yiba n'agakapu uwo mukobwa yari afite maze ariruka. Uwo mujura ntiyari azi umukobwa n'uwo mukobwa ntiyari azi uwo mujura. Umukobwa byamuteye ikimwaro gikabije kuko atabashaga kubyiyumvisha bituma abigira ibanga ntihagira uwo abibwira. Nyuma y'amezi atatu asanga atwite inda y'uwo mujura. Niko kwegera ababyeyi be ababwiza ukuri uko byagenze, ababyeyi ntibabyemera bumvako ari amayeri y'umukobwa yo guhakana ubusambanyi bwe. Bahise bamwirukana, umuryango we, inshuti n'abaturanyi bose bamuha akato, abaho nabi ubuzima bubi cyane aza gucumbikirwa n'umukobwa biganye igihe cyo kubyara kigeze arabyara mu bukene bukabije arera umwana atazi papa we. Umujura nyuma yo kwiba agakapu yageze iwe arebamo asanga harimo Bibiliya yonyine atangira kujya ayisoma buke buke. Bibiliya yamuhinduriye ubuzima kwiba arabireka aba umuntu mwiza, Imana imuhindurira akazi imuha umurimo mwiza awukorana ubunyangamugayo biramuhira aba umukire wo mu rwego rwo hejuru. Nubwo yari umuherwe ariko ntiyasinziraga kuko umutima we wahoraga umushinja gufata umukobwa ku ngufu, nicyo cyatumye ashakisha uwo mukobwa ngo amusabe imbabazi. Nyuma y'igihe ashakisha, yaje kubonana n'uwo mukobwa amusaba imbabazi ndetse amusaba ko bashyingiranwa bagafatanya kurera umwana wabo warumaze kugira imyaka 5. Nyuma yo kubona uburyo uwo musore asigaye afite umutima mwiza, umukobwa yemeye kumubabarira no gushyingiranwa nawe, bakora ubukwe bw'igitangaza abantu bahindura amagambo abari baramucitseho baramugarukira. Ubu we n'umugabo we ni abakire cyane bagenda hirya no hino bavuga ubu buhamya bwabo, ibihumbi byinshi by'abantu bikihana kubwo kumva ubu buhamya. Kwiba Bibiliya nibyo byabaye inzira yo kuva mu bujura, ibingibi umwana w'umuntu ntashobora kubyiyumvisha. Akenshi Imana iyo ije gutabara inyura mu nzira twe tutazi tutanakeka, rimwe na rimwe zigoranye zirenze ubwenge bw'umuntu. Wowe usoma ibi ndagira ngo ngutangarize ko iyo mvura n'imiyaga uri kunyuramo, kuba inshuti zaragucitseho, bakakwanga, bakakuvuga, bakakubeshyera, bakagusebya, biri kugusunikira mu migisha. Ubwo burozi bari kugushakira cyangwa ubwo baguhaye ntacyo buzagutwara, ntibuzakwica, iyo ndwara urwaye ntabwo ari iyo kukwica, izo ngorane zawe, ibyo bibazo byawe, izo nzitizi, ibihe bitoroshye uri kunyuramo, iyo myuzure y'ibibazo igusatiriye, kubura aho kuba, kubura ibikoresho by'ishuri, kubura amafaranga y'ishuri, kubura imyambaro, ubukode, ubukene, ubushomeri, inzara, ibyo byose si ibyo kukwica, ntacyo bizagutwara, ahubwo biri kugusunikira mu masezerano, biri kugusunikira aho Imana igushaka, biri kugusunikira mu migisha yawe. Aho ibyo bigusunikira niho ugiye guhurira n'umuntu w'umugisha, niho ugiye guhurira n'Imana igukorere igitangaza abantu bahindure amagambo. Abagusuzugura, abibwiraga ko ntacyo uzigezaho, abibwiraga ko ugiye gupfa, abibwiraga ko bakubeshejeho, abibwiraga ko badahari utabaho, abakwifuriza ibibi, abo bose bagiye kumwara bakorwe n'isoni, ibyo bibwira sibyo bazabona, ibibi bategerejeko bikubaho birasimburwa n'ibyiza, abawe bari barakwanze bagiye kukugarukira