Minisiteri y' Umusaraba w' Ikuzo

Minisiteri y' Umusaraba w' Ikuzo Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Minisiteri y' Umusaraba w' Ikuzo, GIKONDO/KIGALI, Kigali.

04/06/2024

Ubutumire bwo Kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Antoine wa Padua.

Minisiteri y’Umusaraba w’ikuzo yifatanyije n’inama nkuru y’abepiskopi muri Kenya gutangiza gahunda y’igihe cy’igisibo 20...
23/02/2024

Minisiteri y’Umusaraba w’ikuzo yifatanyije n’inama nkuru y’abepiskopi muri Kenya gutangiza gahunda y’igihe cy’igisibo 2024.
Ku itariki ya 09 Gashyantare 2024, Inama nkuru y’Abepiskopi muri Kenya yatangije ku mugaragaro gahunda y’igihe cy’igisibo umuhango ukaba wabereye muri Diyosezi ya Embu mu gihugu cya Kenya. Muri uwo muhango kandi Minisiteri y’umusaraba w’ikuzo yawutumiwemo nk’umufatanyabikorwa mu rwego rwo guharanira amahoro no kurengera inzu twese dutuyemo (our common home) mu karere k’ibiyaga bigari.
Igitambo cy’ Ukarisitiya cy’uwo munsi mukuru, cyabimburiwe n’urugendo nyobokamana rwatambagijwemo umusaraba w’amahoro witiriwe Mt.Antoni wa Padua nyuma hakorwa urugendo rw’amahoro barangajwe imbere n’umusaraba w’amahoro witiriwe Antoine w’ i Padua wageze muri Kenya muri 2022, uvuye mu Rwanda muri Kigo cy’amasengesho kibarizwa muri Paruwasi ya Mt.Visenti Pallotti, Arkidiyosezi ya Kigali uzanywe na Bwana SENGAYIRE Jean Baptiste kuri ubu uri muri icyo gihugu Kenya.
Muri uwo muhango abakirisitu bawitabitiye bavuye muma Diyosezi yose agize Kiliziya ya Kenya, basabwa gutangira gahunda y’igihe cy’igisibo n’imigambi myiza yo kwegera Imana muri byose kurushaho, kugarukira Imana no kugira uruhare kugira isi nziza duhereye aho dutuye. Basabwe kandi kwigomwa mu byo bafite kugira ngo basangire ubuzima n’abo badahuje ubwoko ndetse n’abakene.
Urugendo rwo gusabira isi amahoro cyane cyane mu Karere k’ibiyaga bigari yatangijwe mu mwaka wa 2022 na Minisiteri y’Umusaraba w’Ikuzo ku bufatanye na Kaminuza Gatolika yo mu karere k’uburasirazuba CUEA, ndetse n’Umuryango mugari w’abafransiskani ba Kenya. Tukaba dusaba nyagasani Yezu ngo akomeze abari muri ubwo butumwa kugira ngo abahe ubuzima bwiza n’umurava wo kwamamaza amahoro mu bantu bayakeneye.

Address

GIKONDO/KIGALI
Kigali

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Minisiteri y' Umusaraba w' Ikuzo posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share