24/04/2026
Croix -Rouge y'u Rwanda yibutse ku ncuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa 24/04/2026, muri Croix -Rouge y'u Rwanda habaye igikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere y'igikorwa nyirizina hasuwe Abacitse ku icumu batuye mu mudugudu wa Jurwe, Akagari ka Mukuyu, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo.
Muri icyo gikorwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagera kuri 35 bahawe inkunga ifite agaciro ka Frw 5.000.000. Iyo nkunga ikaba igizwe n'amafaranga yo kwikenuza n'ibikoresho by'ibanze byo mu rugo.
Hari kandi icyiciro cy'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 32 bahawe inkunga yo kwiteza imbere mu mishinga iciriritse bakaba bahawe Frw 9.600.000, buri muntu akaba yagenewe Frw 300.000. Inkunga yose yatanzwe ikaba ingana na Frw 14.600.000.
Abahawe inkunga barimo imiryango itarifite aho kuba yubakiwe na Croix-Rouge y'u Rwanda, na bamwe mu banyamuryango ba Mbihoreze. Aba bakaba ari abana bahoze barererwa mu kigo cya Croix -Rouge y'Ububiligi.
Abafashijwe bishimiye cyane inkunga bahawe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo yashimye cyane ibikorwa Croix -Rouge y'u Rwanda yagiye ikora cyane cyane muri gahunda yo gufasha Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.