20/05/2026
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15% mu mwaka wa 2029, Ivuriro rya RWN ryifatanyije n’Umujyi wa Kigali mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu–Umudugudu wa Muhororo, mu gutangiza Icyumweru cyahariwe gahunda yo kwita ku mikurire y’umwana akiri muto (ECD), gihuza ababyeyi kugira ngo bigishwe ku mirire myiza, imikurire y’abana, no kwita neza ku mwana akiri muto.