11/05/2026
Ese wavuga ko watsinze urugamba rw'ubuzima bwawe?
Mu mujyi umwe, hari umuganga wari warirukanywe ku kazi azira ubwibone n’amayeri menshi.
Ariko aho kwiheba, yahise afungura ivuriro rye bwite. Ku muryango waho, amanika icyapa kinini cyane cyanditseho:
“KWIVUZA NI $20.
NUDAKIRA, UHABWA $100.”
Abantu bose batangajwe n’icyo cyapa. Bamwe bati:
“Uyu muganga afite icyizere gikomeye!”
Abandi bati:
“Uyu ashobora kuba ari umutekamutwe.”
Umunsi umwe, umunyamategeko wari uzwiho ubwenge n’amayeri menshi cyane abonye cya cyapa, araseka cyane aribwira ati:
“Uyu muganga ndamurya amafaranga byoroshye!”
Yinjira mu ivuriro yitonda cyane, yicara nk’umurwayi w’o kwitabwaho cyane.
Muganga aramubaza ati:
— “Urwaye iki?”
Umunyamategeko asubiza yijijisha ati:
— “Muganga, maze igihe ntacyumva uburyohe bw’ibiryo cyangwa ibinyobwa. Nta cyanga nkimenya.”
Muganga ntiyigeze agira ubwoba. Ahubwo yahise areba umuforomo bucece ati:
— “Icupa nimero 14… mutonyangirizeho udutonyanga 3.”
Umuforomo abikora vuba.
Bakimushyira mu kanwa, wa munyamategeko ahita asakuza:
— “Yoooo! Iyi ni peteroli!”
Muganga ahita amwenyura ati:
— “Congratulations! Ururimi rwawe rwakize. Wishyure $20.”
Wa munyamategeko yumva amaraso azamutse mu mutwe.
Ararakara cyane, ariko nta kundi— arishyura aragenda.
Hashize iminsi mike, agaruka afite undi mugambi.
Yinjira yijimye mu maso ati:
— “Muganga, ubu noneho ikibazo ni kibi kurushaho. Nabuze memory! Nta kintu nkiri kwibuka.”
Muganga ntiyigeze ananirwa.
Yahise abwira umuforomo ati:
— “Nanone, icupa nimero 14… udutonyanga 3.”
Wa munyamategeko ahita asimbuka nk’uwahiye ati:
— “Oya! Sigaho! Icyo ni cya kindi cya peteroli mwampaye ubushize!”
Muganga aramureba aramwenyura buhoro ati:
— “Excellent. Memory yawe yagarutse. Wishyure $20.”
Umunyamategeko yumva agiye gusara.
Aragenda yiyemeje ko agaruka bwa nyuma agatsinda uwo muganga uko byagenda kose.
Hashize ibyumweru bibiri, agaruka yitwaje agahinda kenshi.
Yinjira afata ku nkuta nk’impumyi.
— “Muganga… amaso yanjye yahumye. Nta kintu nkiri kubona.”
Muganga akimwitegereza, yahise amenya ko hari andi mayeri.
Araceceka gato, hanyuma aravuga ati:
— “Ndababaye cyane. Twe ntabwo tuvura ubuhumyi. Reka nguhe za $100 ujye kwivuriza ahandi.”
Muganga afata amafaranga mu isanduku, ayaha wa munyamategeko.
Wa munyamategeko akiyakira, ahita ataka cyane ati:
— “Ariko se aya ni $20! Si $100!”
Muganga ahita yegama ku ntebe ye aramwenyura ati:
— “Congratulations! Amaso yawe yakize. Wishyure service ya $20.”
Bavuga ko uwo munsi wa munyamategeko yasohotse muri rya vuriro acecetse nk’uwatsinzwe urugamba rw’ubuzima.
ISOMO RIKOMEYE:
Ntabwo buri gihe amayeri atsinda ubwenge.
Kandi umuntu ushaka kuriganya abandi, akenshi ni we urangiza yiriganyije ubwe.
🤣🔥