06/10/2025
Ese waruzi ko usibye kuba amashu ( cabbages ) tuyakoresha nk’ibiribwa, afite ubushobozi bwo gukiza uburwayi bw’igifu( Peptic ulcers ) ndetse na bumwe mu burwayi bw’uruhu( skin diseases )?
👉Sobanukirwa ubushobozi bw’amashu( healing properties ) butuma abasha gukiza ubu burwayi butandukanye.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Garnett Cheney ahagana mu mwaka 1949 , abarwayi 13 bari bafite ikibazo k’igifu( peptic ulcer ) bavuwe hakoreshejwe umutobe w’amashu( cabbage’s juice ).
Impuzandengo( average )y’igihe byatwaye kugira ngo abarwayi 7 bari bafite ikibazo cya duodenal ulcer( kwangirika kw’agace k’amara kegereye igifu) byatwaye imisi 10.4 ( 10.4 days ) hakoreshejwe umutobe w’amashu( cabbage’s juice). Mu gihe ku bantu hakoreshejwe imiti isanzwe yo kwa muganga( standard therapy ) byatwaraga imisi 37( 37 days ).
Ku bantu 6 bari bafite ikibazo cyo kugira udusebe ku gifu ( gastric ulcers ) , byatwaye imisi 7.3( 7.3 days ) yonyine, ku bantu bakoresheje uyu mutobe w’amashu. Mu gihe ku bantu barwaye ubu burwayi bw’igifu bakoresheje imiti yo kwa muganga ( standard therapy ), byatwaye imisi 42 ( 42 days ).
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko amashu akungahaye kuri vitamin U ( anti peptic ulcer factor ) ifasha mu kurinda kwangirika kw’igifu guterwa no gukorwa kwa acid ku rugero rukabije.
Ese ni uwuhe mumaro w’iyi vitamin U iha amashu ubushobozi bwo gukiza ubu burwayi bw’igifu?
☑ Iyi vitamin U yongera ikorwa ry’amatembabuzi mu gifu( mucus production in stomach lining), uru ruba nk’urukuta rutuma acid itangiza igifu mu buryo bworoshye. Ibi bikarinda uburwayi bw’igifu buterwa no gukorwa kwa acid y’igifu ku rugero rukabije.
Si iyi vitamin U gusa, kuko amashu akungahaye ku bintu byinshi bifasha kuvura ubu burwayi bw’igifu:
☑ Amashu akungahaye ku kinyabutabire cya sulphoraphane : iki kinyabutabire cya sulphoraphane cyifitemo ubushobozi bwo kurwanya tumwe mu tunyabuzima bwa bacteria( anti-bacterial activity ), byumwihariko H.pyroli ( Hellicobacter pyroli ).
☑ Amashu akungahaye kuri vitamin C : iyi vitamin C ifasha mu gukorwa kwa protein ya collagen dusanga ku ruhu ndetse ikaba ifasha gusana ahangiritse( repair of ulcerated tissue ).
☑ Amashu akungahaye kuri vitamin K : iyi vitamin ya K ifasha mu kuvura kw’amaraso( blood clotting ), aribyo bifasha abantu bafite ibisebe gukira vuba.
Ese ni iki gituma amashu akoreshwa ku bantu bafite uburwayi bw’uruhu?
☑ Amababi y’amashu aba akungahaye ku binyabutabire( anti-inflammatory compounds ) bigabanya kubyimbirwa ndetse n’uburibwe( swelling and pain ). Urugero : glutamine and flavonoids .
☑ Amababi y’amashu akungahaye kuri vitamin C na K : vitamin C ifasha mu gukorwa kwa protein ya collagen ndetse na vitamin K igafasha mu kuvura kw’amaraso. Ibi byose bifasha gukiza uburwayi bw’uruhu by’umwihariko ahari udusebe( helps in wound healing ).
☑ Amababi y’amashu, yifitemo ibinyabutabire ( isothiocyanates ) bifite ubushobozi bwo kurwanya utunyabuzima twa bacteri( anti-bacteria activity ).
Ese ni gute twakoresha amashu twivura ubu burwayi?
☑ Ku bantu barwara ubu bwoko bw'igifu ( Peptic ulcers ): gukora umutobe w'amashu mabisi( fresh plant juice ), ukanywa ( 100ml-200 ml ) buri mbere y'uko ufata ifunguro. Ibi bivuze ko Ari nibura inshuro 3 ku musi.
☑ Ku bantu bafite uburwayi bw'uruhu( uduheri, udusebe, kubyimbirwa...): ushobora gufata ibabi ry'ishu, ukarishyushya ku muriro cyangwa se ukaritera ipasi warangiza ukarizirikira Aho ufite ikibazo. Ibi uko ugenda ubikora iki kibazo kigenda cyoroha.
🛑 Ikitonderwa : si byiza gukoresha amashu kenshi wisubira , kuko ari mubishobora gutera umwingo ( have anti-thyroid effect ). Ni byiza kuyakoresha mu rugero.
Kandi kuba amashu afasha kuvura uburwayi bw'igifu, ntabwo bikuyeho ko mu gihe urwaye ukwiye kujya kwa muganga bakareba ikibazo ufite . Kuko ushobora gusanga ari uburwayi bw'ihariye bw'igifu butari ubu twabonye haruguru( Peptic ulcers )
Sources : CHENEY G. Rapid healing of peptic ulcers in patients receiving fresh cabbage juice. California Medicine. 1949 Jan;70(1):10-15. PMID: 18104715; PMCID: PMC1643665., Plants that heal by Dr. George D. Pamplona-Roger , Healthline website , m.indiamart.com
Amagambo y'ingenzi ( Key words )
✔ Peptic ulcers : ubu ni uburwayi bw'igifu buterwa no kuba acid y'igifu ( gastric acid ) ndetse na protein ya pepsin ishinzwe igogogora rya protein ( pepsin enzyme ) byangiza igifu, bitewe n'igabanuka ry'amatembabuzi ashinzwe kurinda igifu( reductions in mucus and bicarbonates production ). Ibi bitera udusebe ku gifu.
MENYA WIRINDE!
Hubert Foundation