01/09/2024
"Uku kwezi kuzababere ukwezi kuhanziriza Andi mezi yose y' umwaka!" (Iyimukamisiri 22,2)
Mbere y' ukwezi kwa mbere, habayeho umunsi wa mbere ( intang. 1.5) kuri uwo munsi wa mbere niho hagaragaye urumuri. Ubuzima bwanyu bwaba nta shusho kandi burimo ubusa? Umwijima- kwigunga- butereranywe, indwara, umubabaro wo ku mutima, ugutotezwa.... Byaba Ari byo byaranze ubuzima bwawe muri uyu mwaka ushize?
Igihe kirageze ngo mwubure umutwe! Nimwishime kandi ntimwibagirwe ko muri urumuri rw' isi!
Nimushake umwimerere wanyu muri Kristu kandi mubeho mubyemera rwose!
Yezu yemeye umwihariko w' imibereho ye( urumuri) akomora kuri Se( Umubyeyi w' imuri zose). Aho yanyuraga hose, umwijima wegeragayo. Muhaguruke kandi murabagirane kuko igihe cyanyu kigeze! Mwange kuba mwashyirwa munsi y' akabaho k' ubwoba, ko kwitinya, k' ubujiji,....
Yozefu yarabihakanye, yabengeranye urumuri, asohoka mu Misiri, mu gihe cye, ntiyatwawe n' umwijima w' ubukungu n' umubano mu bantu.
Daniyeli, mu bucakara bw' ubwami bwa Babiloni yarabagiranye urumuri rutangaje maze Imana ye iri mu ijuru irakuzwa!
Abo bantu bari bakiri bato nribigeze biyitaho mu bihe bikomeye ahubwo bizeye ijambo ry' Imana.
Bakomeje guharanira kubaho mu imimerere y' Imana ya Abraham, kandi ibyo byari bibahagije kugira ngo babeho bitandukanye n' abasanzwe!
Murifuza kugira imibereho mishya muri uyu mwaka mushya? Muri iki kinyagihumbi gishya?
Ngaho nimufate icyemezo gishya nka Yozefu na Daniel
Nimuhindire kure umwijima uwo Ari wo wise mu buzima bwanyu -umwaga, urwango, ubwoba, kugira abo uhigika,.... Nimwemere Imana namwe mwigirire icyizere, nk' abana b' urumuri. Nimutere umugongo ibyahise, maze mutangire mumurimire abantu, mubigirishije urukundo, ibyishimo, amahoro, .... Mubifashijwemo na Roho Mutagatifu.
Nk' uko Adamu yahaye izina buri nyamaswa yamucaga imbere mu busitani, nimugerageze guha izina ridasanzwe buri munsi uri mu minsi 365 y' uyu mwaka mushyashya!
Twifurije buri wese umwaka mushya wa Kiliziya.
Umuvandimwe wanyu Anthimos Clément VAN BAPIKA Jr