07/04/2024
MBEGA INSHUTI WEEE!!!
Muraho? Amahoro agwire muri mwe! Inje kubabwira inshuti nziza, idahemuka, iyo ni "Yesu"
Ufite wowe uko umuzi, ariko reka nange muvugeho Gato. Iyi ninshutu, idashobora kugutererana mu byango no mumakuba.
Ikwakira abavandimwe, bakwanze, umugabo cg umugore yakwanze. Cg yagutaye, Inshuti witanga ngo ni magara, yaguhindutse, iyi nshuti nziza ngo ni "Yesu" Ikwakirana yombi maze ikaguhesha agaciro aho wakamburiwe, ikaguhanagura amarira nabayaguteye. Iyi nshuti yemwe mbabwira iraryoshye.
Uziko ugwa mu byaha(Isayo gahinda gasaze) inshuti, abo mwasenganye, mwaririmbanye, pastor, abadiyakoni, bakagucira urubanza, ariko iyi nshuti yo karama yakureba ikakubwira iti: Humura mwana wange I ibyaha byawe urabibabariwe!
Ukundana na girlfriend cg boyfriend, umubyeyi se, inshuti se, abo Bose iyo upfuye Bose bakujugunya irusororo bakarira, bakihanagura, ubuzima bugakomeza, ariko iyi nshuti ngo ni"Yesu" yo gahora kungoma, muramanukana mu mva, mukajyana mu rupfyu, kugeze igihe umuzuko uzazira.
Yemwe mbuze uko nifata, gusa iyi ni nshuti yakadasohoka, ikirenze ibyo rero, iyi nshuti yaravuze iti: "Simbasize mwenyine ahubwo nzagaruka mbajyane ngo aho ndi ariho namwe muzaba" urumva iyi nshuti di?
Abakunzu ba kristo mwese, mumfashe muri comment mwandikemo ibyirato mu mwirata, kugira ngo abatamuzi nabo bamumenye ibyo akora, Kandi twereke satani ko nubwo hariho benshi bamuyobotse ariko hakiri bake aribo mwebwe! mwubaha iyi nshuti, mukabana nayo ijoro na manwa.
[email protected]