13/04/2024
Muraho, Murakomeye?
Ndabizi abenshi ntitworohewe kubera ko muri iyi minsi tuba twasuye abacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, aho baruhukiye haba mu nzibutso za jenoside hirya no hino, ariko cyane cyane aho twabashyinguye imbere mu mitima yacu.
Tukinjira mu byumba tubikamo ibyo tubibukiraho, ibyiza byabo dukumbuye, tukabaha amakuru, tukabaganiriza, tukabaririra, tukitetesha, twaba tunabishoboye, tukabaha akanya nabo bakatubwira, bakaduhumuriza, bakaduha ubutumwa.
Rimwe na rimwe nabwo, twaba tubishaka cyangwa tutabishaka tukinjira mu byumba twahishemo amarangamutima asharira twagize ubwo bicwaga, ubwoba twari dufite ubwo twahigwaga hamwe na bo.
Tugasura agahinda twagize ubwo twamenyaga inkuru mbi z'uko bishwe, ubwoba twari dufite kugeza tumenye ko turokotse.
Tugasura aho twabitse ibibazo nk'igihumbi twakabaye tubabaza bo ubwabo, tubaza abicanyi babishe n'ababashungereye bicwa, ibyo twashatse kubaza Imana ndetse tukabaza n'isi muri rusange, ngo tuyibaze impamvu yatubereye uko yatubereye.
Uru rugendo tumazemo imyaka 30 rero ntirutana n'ihungabana. Ryaba iry'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ubwabo ndetse n'iry'ababakomotseho.
Ababakomotseho bagize ibyago byo kubyarwa no kurerwa n'abari abana bagacutswa n'icumu, bagakuzwa imburagihe n'ibibazo, ndetse n'ababyeyi bagizwe incike nta nteguza.
N'ubwo twiyubatse ndetse na cyane, kandi imbere hakomeje kuba heza, uru rugendo rwadusabye gufata amadeni.
Amadeni menshi kandi akomeye. Arakomeye cyane kuko kuko hari amadeni batagendana, badapfa guheza. Iyo utayishyuye iburyo, uyishyurira ibumoso.
Ayo ni amadeni yo mu mutwe, amadeni dufata ku bwonko, amadeni dufata ku mutima.
Ese ko hashize imyaka 30 dufite amadeni, dukomezanye indi 30 mu madeni, harimo na risk ko nitutayishyura, tuzayaraga abana bacu n'abuzukuru? Si byo twifuza.
Iki kiganiro kiravuga ku madeni twafashe igihe kinini ndetse n'uburyo iyo abaye menshi, nyuma y'igihe atuzanira ihungabana.
Hagize ukenera ibindi bisobanuro, ni karibu haba hano cyangwa kuri channel.
.
Mu bihe binyuranye cyane cyane ibihe byo kwibuka, dukunze kubona abantu bagize icyo benshi bita ihungabana, ariko ntidusobanukirwe ibyo ari byo. Muri iki kig...