23/03/2026
Deborah, umaze imyaka igera kuri 3 ari umunyamuryango wa Children Empowerment Network – Rengera Umwana , ukorera ibikorwa byawo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shogwe, Akagari ka Ruli, avuga ko afite impamvu ikomeye imutera kwitangira no gufasha abana, cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye.
Mu kiganiro twagiranye yagize ati: “Nari narabuze abo twafatanya ngo nanjye ntange umusanzu mu kwita ku bana, cyane cyane abakennye. Nishimiye kuba narabonye abo dufatanya.”
Akomeza avuga ko nubwo umusanzu we utaragera ku rwego yifuza, afite icyizere ko azakomeza gutanga umusanzu ugaragara, by’umwihariko abifashijwemo n’Imana. Yagize ati: “Nizera ko nzagira icyo nkorera abana baturuka mu miryango ikennye, kuko abana ni bo Rwanda rw’ejo. Kubitaho ni ukwiteganyiriza ejo hazaza.”
Deborah anashimangira ko gufasha abandi bitanga umugisha, kandi ko bituma umuntu yumva yuzuye iyo hari uwo afashije.
Umuryango Children Empowerment Network – Rengera Umwana, umaze imyaka igera ku 8 ufasha abana baturuka mu miryango ikennye, ubu ufasha abagera kuri 30 kubona ibikoresho by’ishuri ndetse n’ifunguro ku ishuri (school feeding). Muri bo, abana 26 b**a mu mashuri abanza, mu gihe abandi 4 b**a mu mashuri yisumbuye.
Iki gikorwa gikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abana bo muri aka gace, kibafasha gukomeza amasomo no kubaha amahirwe yo kubaka ejo hazaza habo heza.