Children Empowerment Network

Children Empowerment Network CEN is an initiative to fight against any form of Violence against Children&Violation of their rights.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kuziri...
08/04/2026

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kuzirikana amateka yacu, guha icyubahiro abazize Jenoside, no gukomeza guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Twibuka twiyubaka, twiyemeza kurera abana bacu mu ndangagaciro z’urukundo, kubahana n’amahoro, kugira ngo amateka mabi atazongera kubaho ukundi.

Deborah, umaze imyaka igera kuri 3 ari umunyamuryango wa Children Empowerment Network – Rengera Umwana , ukorera ibikorw...
23/03/2026

Deborah, umaze imyaka igera kuri 3 ari umunyamuryango wa Children Empowerment Network – Rengera Umwana , ukorera ibikorwa byawo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shogwe, Akagari ka Ruli, avuga ko afite impamvu ikomeye imutera kwitangira no gufasha abana, cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye.
Mu kiganiro twagiranye yagize ati: “Nari narabuze abo twafatanya ngo nanjye ntange umusanzu mu kwita ku bana, cyane cyane abakennye. Nishimiye kuba narabonye abo dufatanya.”
Akomeza avuga ko nubwo umusanzu we utaragera ku rwego yifuza, afite icyizere ko azakomeza gutanga umusanzu ugaragara, by’umwihariko abifashijwemo n’Imana. Yagize ati: “Nizera ko nzagira icyo nkorera abana baturuka mu miryango ikennye, kuko abana ni bo Rwanda rw’ejo. Kubitaho ni ukwiteganyiriza ejo hazaza.”
Deborah anashimangira ko gufasha abandi bitanga umugisha, kandi ko bituma umuntu yumva yuzuye iyo hari uwo afashije.
Umuryango Children Empowerment Network – Rengera Umwana, umaze imyaka igera ku 8 ufasha abana baturuka mu miryango ikennye, ubu ufasha abagera kuri 30 kubona ibikoresho by’ishuri ndetse n’ifunguro ku ishuri (school feeding). Muri bo, abana 26 b**a mu mashuri abanza, mu gihe abandi 4 b**a mu mashuri yisumbuye.
Iki gikorwa gikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abana bo muri aka gace, kibafasha gukomeza amasomo no kubaha amahirwe yo kubaka ejo hazaza habo heza.

Tariki ya 28 Ukuboza 2025, umuryango Children Empowerment Network- Rengera Umwana Club  wasangiye Noheli n’abana baturuk...
07/01/2026

Tariki ya 28 Ukuboza 2025, umuryango Children Empowerment Network- Rengera Umwana Club wasangiye Noheli n’abana baturuka mu miryango ikennye, mu gikorwa cyaranzwe n’urukundo, ubumwe n’ibyishimo by’iminsi mikuru.
Iki gikorwa cyateguwe hagamijwe gusangiza abana ibyishimo bya Noheli, kubereka ko bitabwaho kandi ko bafite agaciro nk’abandi bose. Abana bahawe amafunguro ya Noheli, impano zitandukanye ndetse n’ubutumwa bw’ihumure n’icyizere cy’ejo hazaza heza.
Mu kiganiro bagiranye n’abo bana, abagize Rengera Umwana Club bibukije abana uburenganzira bwabo, akamaro ko kwiga, kwirinda ihohoterwa no gukura bafite icyizere n’indangagaciro nziza. Bashimangiye ko Noheli atari ugusangira amafunguro gusa, ahubwo ari umwanya wo gusangira urukundo, imbabazi n’ubuvandimwe.
Abayobozi ba Rengera Umwana Club bagaragaje ko kurengera umwana ari inshingano ya buri wese, bityo ko ibikorwa nk’ibi b**amije gufasha abana baturuka mu miryango ikennye kumva ko bari mu muryango mugari ubitaho. Bashimiye abafatanyabikorwa n’abagiraneza bose bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa gikorwa neza.
Abana bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ibyishimo n’ishimwe, bavuga ko basangiye Noheli mu munezero udasanzwe, bibatera imbaraga zo gukomeza kwiga no kurota ejo hazaza heza.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko Children Empowerment Network – Rengera Umwana Club ikomeje gushyira umwana ku isonga, imwifuriza Noheli nziza n’ejo hazaza hizewe.

16/12/2025
𝐒𝐡𝐲𝐨𝐠𝐰𝐞: 𝐀𝐛𝐚𝐛𝐲𝐞𝐲𝐢 𝐧'𝐚𝐛𝐚𝐧𝐲𝐚𝐦𝐮𝐫𝐲𝐚𝐧𝐠𝐨 𝐛𝐚𝐠𝐢𝐳𝐞 𝐂𝐡𝐢𝐥𝐝𝐫𝐞𝐧 𝐄𝐦𝐩𝐨𝐰𝐞𝐫𝐦𝐞𝐧𝐭 𝐍𝐞𝐭𝐰𝐨𝐫𝐤 – 𝐑𝐞𝐧𝐠𝐞𝐫𝐚 𝐔𝐦𝐰𝐚𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐮𝐛 𝐛𝐚𝐠𝐚𝐧𝐢𝐫𝐢𝐲𝐞 𝐤𝐮 𝐛𝐮𝐫𝐞𝐫𝐞 𝐧’𝐢𝐦𝐢𝐛...
20/10/2025

𝐒𝐡𝐲𝐨𝐠𝐰𝐞: 𝐀𝐛𝐚𝐛𝐲𝐞𝐲𝐢 𝐧'𝐚𝐛𝐚𝐧𝐲𝐚𝐦𝐮𝐫𝐲𝐚𝐧𝐠𝐨 𝐛𝐚𝐠𝐢𝐳𝐞 𝐂𝐡𝐢𝐥𝐝𝐫𝐞𝐧 𝐄𝐦𝐩𝐨𝐰𝐞𝐫𝐦𝐞𝐧𝐭 𝐍𝐞𝐭𝐰𝐨𝐫𝐤 – 𝐑𝐞𝐧𝐠𝐞𝐫𝐚 𝐔𝐦𝐰𝐚𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐮𝐛 𝐛𝐚𝐠𝐚𝐧𝐢𝐫𝐢𝐲𝐞 𝐤𝐮 𝐛𝐮𝐫𝐞𝐫𝐞 𝐧’𝐢𝐦𝐢𝐛𝐞𝐫𝐞𝐡𝐨 𝐦𝐲𝐢𝐳𝐚 𝐲’𝐚𝐛𝐚𝐧𝐚
Kuwa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2025, ku ishuri ribanza rya Ruli ADEPER , habereye inama yahuje ababyeyi n'abanyamuryango ba Children Empowerment Network – Rengera Umwana Club. Iyo nama yari igamije gusesengura no kungurana ibitekerezo ku burere, imibereho, n’uruhare rw’ababyeyi mu iterambere ry’abana.
Mu b**aniro byatanzwe, hibanzwe ku nsanganyamatsiko zirimo:
- Uburenganzira n’inshingano z’ababyeyi ku bana;
- Uburyo bwo gukurikirana imibereho n’imyigire y’abana mu rugo no ku ishuri;
- Uko umubyeyi yatoza umwana indangagaciro n’imyitwarire myiza;
- N’akamaro ko kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo bafatanye mu guteza imbere imibereho y’imiryango yabo.
Ababyeyi bitabiriye inama bagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku b**aniro bahawe, bavuga ko byabafunguye amaso ku buryo bushya bwo kurera no gukurikirana abana babo mu buryo burambye. Bashimiye cyane abagize Rengera Umwana Club ku nkunga n’ubwitange bagira mu kubafasha kugira ubumenyi n’ubushobozi mu kurengera no guteza imbere abana.

Mu gusoza, ababyeyi biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo baganirijwe , by’umwihariko kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’abana babo no guteza imbere imibereho y’imiryango yabo.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, Children Empowerment Network – Rengera Umwana Club yatanze ibikoresho by’ishuri...
07/09/2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, Children Empowerment Network – Rengera Umwana Club yatanze ibikoresho by’ishuri ku bana 27 baturuka mu miryango ikennye, barimo ab’imfubyi n’abatabana n'ababyeyi babo, mu Karere ka Muhanga, i Shyogwe.

06/08/2025

Spread the loveChildren Empowerment Network – Rengera Umwana Club has launched a heartwarming and impactful campaign to collect essential school supplies for children from vulnerable backgrounds. The initiative aims not only to provide material support but also to uplift and inspire these children...

23/04/2025

Spread the loveOn April 19, 2025, as Christians across Rwanda prepared to celebrate Easter, the Children Empowerment Network—Rengera Umwana Club took a meaningful step to bring joy and hope to approximately 30 vulnerable children. In a heartfelt event held at a Salesian home in Muhanga District, S...

20/02/2025

Spread the loveKu itariki ya 17 Gashyantare 2025, abanyamuryango ba Children Empowerment Network (CEN) Rengera umwana bakoze igikorwa cy’ingenzi cyo gusura imiryango itanu irimo abana bafite mu nshingano. Iki gikorwa cyari gifite intego yo gusuzuma imibereho y’aba bana mu miryango yabo, no gukom...

Address

Shyogwe Sector
Gitarama
00000

Opening Hours

Monday 08:00 - 17:00
Tuesday 08:00 - 17:00
Wednesday 08:00 - 17:00
Thursday 08:00 - 17:00
Friday 07:45 - 15:00
Saturday 14:00 - 17:00

Telephone

+250785234591

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Children Empowerment Network posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Organization

Send a message to Children Empowerment Network:

Share